Iyi ndirimbo yanditswe na Ntazinda Marcel usanzwe yandika imivugo ijyanye no kwibuka. Amajwi yakozwe na MadeBeats, amashusho atunganywa na Bangenzi Bernard.
Ntazinda Marcel yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yayanditse mu rwego rwo kugaragaza intambwe u Rwanda rwateye nyuma y’imyaka 25 ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside.
Ati “Kimwe cya kane cy’ikinyejana, imyaka 25 ishize u Rwanda ruvuye mu icuraburindi Jenoside yakorwe Abatutsi ihagaritswe, yari igamije gutanga ubwo butumwa, ese mu myaka 25 u Rwanda rwavuye he rugeze he ? Hari byinshi byabaye, hari byinshi rwagezeho byinshi byarasanwe, ntabwo umuntu yavuga ko ari 100% niyo mpamvu mvuga ko imihigo igikomeje.”
Ntazinda yavuze ko yashatse ko iyi ndirimbo iririmbwa na Jules Sentore nk’umuhanzi w’umuhanga kandi w’inshuti, gusa uko Solange Kassianoff we yarabatunguye kuko batari bazi ko azi no kuririmba.
Ati “Ntabwo twari tuzi ko yaririmbaga nyuma aratubwira ati ‘muzi ko nanjye kera nkiri umwana najyaga ndirimba’? Asanga turimo turakora iyo ndirimbo, aravuga ati ndashaka nanjye kugiramo uruhare, tugiye muri studio aririmbye turatungurwa twese.”
Solange Kassianoff wungirije ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda nawe ngo yumvaga ashaka kugira ubutumwa atanga, bitewe n’aho u Rwanda rwavuye mu 1994 n’aho rugeze ubu dore ko n’amagambo aririmba igice kinini ari we wayiyandikiye.
N’ubwo uyu mudipolomate yaririmbye ku giti cye, ku rundi ruhande Ntazinda avuga ko binatanga ubutumwa buremereye ugendeye ku mateka ya leta y’u Bubiligi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Usibye kuba twaragize amahirwe umudipolomate wo ku rwego nka ruriya akaririmbamo byongeye w’Umubiligi, uzi amateka y’u Rwanda n’Ububiligi, akimara kutwemerera kuririmbamo nabibonye muri urwo rwego. We atanze ubutumwa nk’umuntu ariko ntibimuvanaho ubudipolomate bwe, ariko umubiligi ushobora kuririmba nyuma y’imyaka 25, tuzi n’uruhare rw’ababiligi mu mateka y’igihugu, ni insanganyamatsiko iremereye kandi nziza.”
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi u Bubiligi bwari bufite ingabo mu z’Umuryango w’Abibumbye zari zaroherejwe mu Rwanda kubungabunga amahoro, ariko nyuma batererana Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro, bisubirira iwabo ndetse banabifasha benewabo bari mu Rwanda icyo gihe mu cyiswe Operation Silver Back.